Umuhanzi w’umunya-Canada, Celine Dion, yasobanuye neza ko indwara ya 'Stiff Person Syndrome' yamuzonze, yatangiye kumutesha umutwe kuva mu 2008.
Ibi Celine Dion yabivuze ubwo yari mu kiganiro ‘Today Show this week’, aho yatangaje ko yatangiye kubona ibimenyetso by’iyo ndwara mu myaka 17 ishize mbere yuko abimenyesha rubanda.
Yasobanuye kandi ko yahisemo gushyira hanze iki kibazo kubera ko yari aremerewe nko kurera abana be basizwe n'umugabo we nyakwigendera René Angélil witabye Imana azize kanseri mu 2016, bityo akaba yirifuzaga kubisangiza bantu kugira ngo amenye ibyo ari gucamo.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 56 yatangaje ko arwaye iyi ndwara mu Kuboza 2022, bituma anahagarika ibitaramo bye bizenguruka isi.
Usibye ibyo kandi hashize iminsi mike Celine Dion atangaje ko yenda gushyira hanze filime ye yise I Am: Celine Dion' biteganijwe ko izasohoka ku ya 25 Kamena uyu mwaka binyuze kuri ya Amazon Prime Video, iyi filime ikazaba yerekana ibibazo yanyuzemo birimo n’iyo ndwara.
