Umuhanzi Celin Dion arimo kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’integuzaya filime ye agaragaramo arira ubwo yasobanuriraga urugendo rutoroshye rw,’ubuzima bwe burimo n’indwara ya 'Stiff Person Syndrome' yatangiye kumuzonga kuva 2022.
Nk’uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza , ngo hasobanuwe ko n’ubwo Dion yihaye ikiruhuko mu muziki, ariko yigotaga agafatanga na Amazon gufata amashusho ya filime yise 'Iam: Celine Dion', biteganijwe ko izasohoka ku ya 25 Kamena uyu mwaka.
"Nasanze ndwaye indwara zidasanzwe zifata ubwonko kandi sinari niteguye kugira icyo mvuga mbere ariko ubu nditeguye.
Twabibutsa ko mu Kuboza 2022 Celine Dion yatangaje ko afite indwara idasanzwe idafite umuti, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, byanatumye ahagarika gahunda y’ibitaramo bizenguruka isi yari afite.
Filime ye ni uburyo bwo kwerekana intambara ye n'iyi ndwara itazwi na rubanda nk'uko byatangajwe na Amazone, ndetse ngo iyi filime izagaragaza ibyari byihishe inyuma y’amarido mu gihe cyo kwivuza iyo ndwara.
