Cardi B yajyanwe mu nkiko

Cardi B yajyanwe mu nkiko

 Jul 4, 2024 - 12:30

Umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe Za America, Cardi B, yajyanwe mu nkiko ashinjwa gukoresha amwe mu magambo y'indirimbo y'abandi mu ndirimbo ye nta burenganzira abiherewe.

Uyu muraperikazi akaba yarezwe n'abahanzi babiri, Kemika na Joshua Fraustro bo muri America mu mujyi wa Texas, bamushinja gukoresha indirimbo tumwe mu duce tugize indirimbo yabo mu ndirimbo ye yise 'Enough (Miami)" nta burenganzira abanje kubaka.

Mu kirego cyatanzwe n'aba bahanzi bavuze ko Cardi B yafatanyije n'abamutunganyirije iyi ndirimbo, biba bimwe mu bigize indirimbo yabo bise 'Greasy Frybread' yagiye hanze mu mwaka wa 2021.

Urukiko rukaba rwavuze ko Cardi B agomba kwishyura aba bahanzi akayabo ka miliyoni 50 y'amadorali (Asaga miliyari 65 z'amafaranga y'U Rwanda).

Iyi ndirimbo ya Cardi B yagiye hanze tariki 15 Werurwe 2024, nyuma y'imyaka itatu iyo ashinjwa kwiba igiye hanze.

Ubwo Cardi B yayishyiraga hanze, iyi ndirimbo yarakunzwe cyane ndetse izajya ihora ku rutonde rw'indirimbo 10 zakunzwe cyane.