Cardi B yaburiye abakobwa kudahirahira ku mugabo we Offset

Cardi B yaburiye abakobwa kudahirahira ku mugabo we Offset

 Oct 13, 2023 - 22:52

Umuraperikazi Cardi B, nyuma yo guhundagazwaho urukundo n'umugabo we ku isabukuru ye, yavuze ko umugore uzahirahira ku mugabo we azarumwa.

Bigitanhira, Cardi B yari afite impungenge ubwo Offset yamumanuraga mu nzu mu gitondo cyo ku wa Gatatu. Ariko amaze kubona icyari kimutegereje, impungenge z'uyu muraperi w'icyamamare zahindutse umunezero, hanyuma bidatinze nyuma yo kurengwa n'ibyishimo, atangira gukanga abagore n'abakobwa bahirahira gushaka mugabo we wari umaze kumweraka urukundo.

Cardi B azaruma umukobwa wese uzashaka kwiyegereza

Uyu umuraperi wo mu itsinda rya Migos, wanateganyaga gushyira ahagaragara album nshya yise "Set It Off" uyu munsi, biragaragara ko kwizihiriza umugore we Cardi B isabukuru y'imyaka 31 byamukoze ku mutima, urebye mu magambo yamubwiye.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Cardi B agaragara agira ati: "Ndagukunda! Wakoze cyane." "Nzaruma umukobwa wese uzashaka kwegera uyu mugabo! Muranyumva?

Yakomeje agira ati "Wakoze cyane mukunzi wanjye! buri gihe urandenga. Nkunda uruhu rwawe, nkunda isura yawe, nkunda umubiri wawe, nkunda amaguru yawe, nkunda umutima wawe, njye kunda kwizera kwawe, nkunda impano yawe, nzaruma umugore uwo ari we wese uzashaka kukwiyegereza!"

Cardi B yishimye cyane uburyo umugabo we yamutunguye ku isabukuru ye

Abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga bishimiye uru rukundo hagati y’aba baraperi bombi, mu minsi yashize bari mu makimbirane yo gucana inyuma.