Ibi Bwiza yabitangaje mu kiganiro k'imbonankubone yaraye agiranye n'abamukurikira kuri Instagram, aho yavuze ko iki ari igikorwa we na The Ben batekerejeho ndetse kikaba cyagombaga gutangira nimugoroba.
Yavuze biyemeje kuzagabira inka abakunzi (inshuti nyanshuti/magara) babo babiri, mu rwego rwo gukomeza kwifatanya nabo kuryoherwa n'indirimbo yabo nshya 'Best Friend' ikomeje kubica bigacika.
Muri iki kiganiro cyaraye kibaye cyari gitegerejwemo na The Ben ariko ntabashe kuboneka bitewe n'imbogamizi yahuye nazo, bagombaga guhera mu Karere ka Bugesera aho Bwiza avuka bagashakamo umukunzi wabo bazagabira iyi nka.
Icyakora nubwo bitakunze ko The Ben ahaba ngo bashakire hamwe uwo mukunzi, Bwiza yavuze ko igikorwa gikomeje ndetse bazashaka undi munsi babisubukure.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona umukunzi wabo uturanye na Bwiza (Bugesera), bazakurikizaho gushaka undi mukunzi wa The Ben baturanye nawe bakamugabira inka.

Bwiza na The Ben bagiye kugabira abakunzi babo inka
