Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Burna Boy, yatangaje ko arimo gutegura indirimbo nsha izaba indirimbo nziza ihiga izindi ndirimbo zose zasohotse uyu mwaka.
Uyu muhanzi yabivuze mu kiganiro cye ubwo yari mu birori byo kumurika imideli ‘Paris Fashion Week’, aho yasobanuye neza ko hari indirimbo yanditse mu minsi ibiri ishize, yizera ko izaba irenze izindi.
Kugeza ubu, Burna Boy aricyafite indirimbo irimo guca ibintu ‘Tshwala Bam Remix’ yakoranye TitoM, na Yuppe, aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 7.9 kuri YouTube.
Ni indirimbo ikunzwe mu nice byose by’isi, kuko no mu birori byaraye nibereye i Paris, uyu muhanzi yayifashishije asusurutsa ababyitabiriye.
