Burna Boy yapfundikiye impaka Davido yatangije

Burna Boy yapfundikiye impaka Davido yatangije

 Jun 27, 2023 - 05:53

Kera kabaye Burna Boy yagize icyo atangaza kubyo Davido yatangaje ko we n'abarimo Rema ari abahanzi bashya, ibyaje guteza impaka n'uburakari mu bafana be bemeza ko yarengereye.

Mu minsi ishize, nibwo David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yatangaje ko we na Wizkid ari bo babaye abasitari bakiri bato, naho abarimo Burna Boy, Asake, Rema Fireboy, Mayorkun ngo bakaba ari abasitari bashya.

Nyamara rero, ibi Davido yatangaje, abafana bamwe ntibyabanejeje ngo kuko yafashe Burna Boy wegukanye Grammy Awards n'ibindi bihembo akamugereranya n'abahanzi bakizamuka nka Asake, bituma bamwe bavuga ko yasuzuguye Burna Boy.

Ntibyarekeye aho kuko hari n'abandi bafana bagiye kure bavuga ko hari abandi bahanzi bo hambere babaye abasitari bakiri bato ariko atashyize mu kiciro kimwe nawe, urugero nka Iyanya nk'uko nawe yivugiye ko yagakwiye kuba ari ku rwego rumwe na Wizkid na Davido.

Burna Boy yasubije Davido kubyo yamuvuzeho 

Ku mpamvu z'uko Burna Boy ariwe wakomeje kugaruka mu matwi ya benshi, kuri iyi nshuro yaciye umurongo kuri izi mpaka Davido yari yatangije abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Burna akaba yatangaje ko ikiza mu buzima ari uguhora witeguye impinduka ugatera imbere kandi ukagera ku bintu byiza kurutaho. Akaba yanavuze ko ahahise hawe atari ho hahomba kugusobanura.

Nubwo Davido yavuze ko Burna Boy ari mu basitari bashya ariko bose ni abahanzi b'ibigwi muri ibi bihe, Ikindi kandi Burna Boy akaba yirinze kugira ibintu byinshi avuga kubyo Davido yatangaje.