Umusitari mu njyana ya afrobeats muri Nigeria Damini Ogulu uzwi cyane ku mazina ya Burna Boy, yongeye gukora akandi gahigo ku mubumbe katarakorwa n'undi muhanzi, ko kuba ari we muhanzi ukurikirwa cyane ku rubuga rucuruza umuziki rwa Audiomack.
Burna Boy wegukanye Grammy Awards akaba ukunze no kwiyita 'African Giant', akaba ari we muhanzi wujuje abantu miliyoni eshanu bamukurikira kuri Audiomack. Ni mu gihe uyu musore abaye uwa Mbere ukoze aya mateka mu mateka y'uru rubuga.

Burna Boy ni we muhanzi ukurikirwa cyane kuri Audiomack
Ntabwo Burna Boy ari we muhanzi wo muri Nigeria wenyine ukoze amateka kuri uru rubuga rwa Audiomack, dore ko undi muhanzi Ahmed Ololade uzwi ku izina rya Asake na we tariki ya 07 Ugushyingo 2023, yakoze amateka yo kuba indirimbo ye ari yo yari imaze kumvwa cyane kuruta izindi zose.
Indirimbo yuyu Asake yise ‘Lonely At The Top’ ikaba ari yo ndirimbo yari imaze kumvwa cyane n'abarenga miliyoni 100 mu mateka ya Audiomack. Ni mu gihe iyi ndirimbo ari imwe muzasohotse kuri alubumu yuyu musore yise 'Work Of Art' mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Indirimbo ya Asake ni yo ndirimbo imaze kumvwa cyane kuri Audiomack
