Benshi bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, nyuma uburyo umwe mu bahanzi bo mu gihugu cya Ghana uherutse kwitaba Imana yasezewemo.
Umurambo w'umuraperi 2pm wasezewe uhagaze
Ikintu cyatangaje abantu kikanavugisha benshi, ni uburyo uyu umurambo w’uyu muhanzi witabye Imana mu cyumweru gishize, wahagaritswe imbere y’imbaga y’abantu kugira ngo asezerwe nk’ukiriho.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yakuwe mu buruhukiro agezwa iwe, gusa mbere yuko ashyingurwa abafana be banze kubikora batabanje kongera kumusezera bwa nyuma babona umubiri we wese.
2pm yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 17 z'ukwezi gushize
Ubundi mu buzima busanzwe, umurambo ushyirwa mu isanduku, ubundi abantu bakuwusezeramo, gusa ibyabaye muri Ghana byo biratandukanye, kuko umurambo wakuwe mu isanduku ugahagarikwa ku karubanda aho abatambukaga bawubonaga uhagaze wambaye imyenda nk’ukiriho.
Uyu murambo wahagaritswe ahantu mu kirahure, wambaye ingofero, isaha, imukufi, n’indi myenda isanzwe yakundaga kwambara, ku buryo hari bamwe banakekaga ko ari bya bipupe byamamaza imyenda.
