Ku bakunda gukurikira ubuzima bw’ibyamamare runaka, barabizi ko kimwe mu bintu bibashimisha, ni igihe umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo akuze asa na bo cyane.
Uku ni na ko abakunzi ba Jennifer Garner barimo kubona Violet Affleck w’imyaka 17, umwana yabyaranye na Ben Affleck, urimo gukura asa n’umubyeyi we.
Umukobwa wa Ben Affleck akomeje gukura asa n'ababyeyi be
Amafoto aheruka ya Violet yavugishije benshi, yagaragaye ubwo bari bitabiriye ibirori byo ku ya 4 Nyakanga, ibirori byarimo ibyamamare bitandukanye nka Justin Bieber, Emily Ratajkowski, Jennifer Lopez na Ben Affleck.
Ben Affleck yaje gufata icyemezo cyo kuzana Violet, umukobwa we w’imyaka 17 asangiye n’uwahoze ari umufasha we Jennifer Garner. Abafana bahise babona ko Violet amaze gukura cyane mu kigero cye, aho byagaragaraga ko yenda kureshya na se, ubwo bageraga mu birori.
Violet ni mukuru muri barumuna be batatu, ni Seraphina w'imyaka14 na Samuel w’imyaka 11. Ntabwo yakunze kwigaragaza mu myaka ye y'ubwangavu kandi asa naho nta konte afite ku mbuga nkoranyambaga.
Umubano Ben Affleck afitanye n'umukobwa we wahinyuje ibihuha by'umubano mubi
Abafana bishimiye ko Violet arimo gukura asa na nyina cyane. Ubu bombi ntibangana mu gihagararo, nyamara mu maso barasa cyane, ndetse n'umusatsi urasa.
Hari ibihuha byavugaga ku mibanire ye na se na Jennifer Lopez, nyuma yo kutitabira ubukwe bwabo, ariko ibyo bisa nkaho byahoshejwe n’umubano afitanye na se.
