Ben Affleck na Jennifer Lopez bashyize inzu yabo ku isoko

Ben Affleck na Jennifer Lopez bashyize inzu yabo ku isoko

 Aug 23, 2024 - 20:46

Nyuma y'iminsi mike Jennifer Lopez yatse gatanya na Ben Affleck, ubu noneho bamaze gushyira inzu yabo ku isoko.

Mu gihe ibikorwa bya gatanya bikomeje, inzu ya Jennifer Lopez na Ben Affleck iri I Beverly Hills yashyizwe ku isoko ku gaciro ka miliyoni 68 z’amadorari (miliyari 75 mu manyarwanda).

Iyi nzu ifite metero kare 38, iyi nzu yakodeshwaga ibihumbi 68 by’amadorari ku mwaka ni ukuvuga arenga miliyoni 75 z’amanyarwanda.

Hakurikijwe imibare yakozwe na HomeAdvisor n’amakuru y’imikiresherezwe y’ubutaka n’imitungo bwite muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, amafaranga iyi inzu ishobora kwinjiriza uzayigura n’amafaranga itakazwaho buri kwezi n’ubunini bwayo ari hagati y’amadorari ibihumbi 5 na 20 bitewe n’imikorere yihariye y’inzu.

Habariwemo amafaranga y’umutekano, amasuku, amazi n’umuriro iyi nzu itangwaho arenga ibihumbi 20 by’amadorari ni ukuvuga arenga miliyoni 25 z’amanyarwanda.