Basketball:U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu majonjora ya AfroCan

Basketball:U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu majonjora ya AfroCan

 Jun 21, 2023 - 01:26

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball yatsinze iya Tanzania mu mukino wa gatatu mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, cy'abakina imbere mu gihugu, imikino yo karere ka Gatanu.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023 wabereye kuri Benjamin Mkapa Indoor Court iri i Dar es Salaam muri Tanzania, ukaba wari umukino wa gatatu ku mpande zombi.

Abasore barimo Ntore Habimana na Willam Robeys bafashije u Rwanda gutangira neza unukino rutsinda amanota menshi, ku buryo mu minota itanu gusa rwari rumaze gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota icumi. Agace ka mbere kasojwe u Rwanda ruyoboye Tanzania ku manota 22-14.

Mu gace ka kabiri Tanzania yaje iri hasi kurushaho maze amanota irayatsindwa karahava, bajya kuruhuka irushwa amanota 31 yose, byongera ikizere k'intsinzi ku Rwanda.

U Rwanda rwatsindiye Tanzania iwayo

Mu gace ka gatatu abasore b'u Rwanda bagarutse badatyaye cyane nk'uko bari bameze mu duce tubiri twa mbere, ariko babasha gukomeza kwihagararaho basoza ako gace amanota ari 66-39.

Mu gace ka kane abasore b'u Rwanda basaga n'abamaze kwizera intsinzi bakomeje kwinjizwa amanota ndetse nabo ntibinjize menshi, ariko umukino wasoje bawutsinze ku manota 77-57.

Umukino ukurikira ndetse unakomeye cyane u Rwanda rurawukina n'u Burundi kuri uyu wa Gatatu, aho ikipe iratsinda irahita ibona itike yo kuzitabira imikino ya FIBA AfroCan izabera muri Angola tariki 8-16 Nyakanga 2023.

Tanzania yatsindiwe imbere y'abafana bayo

U Rwanda rurasabwa gutsinda u Burundi rugahita rubona itike