Asake yakoze ibitarakorwa n'undi kuri Audiomack

Asake yakoze ibitarakorwa n'undi kuri Audiomack

 Nov 7, 2023 - 12:08

Indirimbo ya Asake ‘Lonely At The Top’ yakoze amateka yo kuba ari yo imaze kumvwa cyane ku rubuga rwa Audiomack.

Ahmed Ololade amazina nyakuri y'umuhanzi Asake ukomoka muri Nigeria, yakoze amateka atarakorwa n'undi muhanzi ku rubuga rucuruza umuziki rwa Audiomack, aho indirimbo yuyu musore yise 'Lonely At The Top' byatangajwe ko ari yo imaze kumvwa cyane kuruta izindi zose.

Iyi ndirimbo yasohotse mu ntangiriro z'uyu mwaka, ikaba yujuje abantu barenze miliyoni 100 ku rubuga rwa Audiomack bamaze kuyumva. Ni mu gihe iyi ndirimbo kandi yosohotse kuri alubumu sophomore yuyu musore yise ‘Work Of Art', aho yagiye hanze ku wa 15 Kamena 2023.

Asake indirimbo ye imaze kumvwa cyane kuri Audiomack 

Indirimbo 'Lonely At The Top' ntabwo ari kuri Audiomack iri kumvwa cyane gusa, dore ko no ku mbuga zicuruza umuziki muri Nigeria imaze ibyumweru byinshi iri kuza imbere.

Ku rundi ruhande, videwo yiyi ndirimbo yasohotse muri Kanama 2023 ikaba imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 20 kuri You Tube.

Asake ukomeje gukora amateka anyuranye mu isi, indirimbo 'Amapiano' ikaba ari imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu minsi yatambutse.

Ni mu gihe kandi, uyu muhanzi mu minsi yashize yakoze igitaramo karundura i London aho yujuje sitade O2 Arena, ndetse akaba aheruka no kwegukana igihembo mu bihembo byaTrace Awards yatangiwe mu Rwanda. 

Indirimbo ya Asake imaze kumvwa cyane kuri Audiomack