Rurangiranwa mu isi sinema, Arnold Schwarzenegger, yagejejwe mu nkiko n’umugore witwa Joanne Flickinger, umurega kumugonga, ubundi agaterera agati mu ryinyo.
Nkuko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ngo uku kugongana kwabaye muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo uyu mugore yari arimo kugenda ku igare, maze imodoka ya Arnold Schwarzenegger yagenderaga ku muvuduko ukabije ikamugonga.
Arnold Schwarzenegger aregwa kugonga umuntu hanyu akigira ntibindeba
Nyuma yo gukora iyo mpanuka, Joanne Flickinger, avuga ko yakomeretse bikabije n’ubwo uyu n’ukinnyi wa firime yahise ava mu modoka akaza kumubyutsa.
Icyakora, ngo utegereje ko hari icyo Arnold Schwarzenegger yakibwira araheba, cyane ko kugeza n’uyu munsi nta kintu arabitangazaho.
