Ariana Grande arashinjwa gusenya urugo rw'abandi

Ariana Grande arashinjwa gusenya urugo rw'abandi

 Jul 24, 2023 - 06:45

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa firime, Ariana Grande, nyuma yo kunanirwa kubaka urwe, arashinjwa gusenya urugo rwa mugenzi we.

Nyuma y'iminsi mike bimenyekanye ko Ariana Grande na Dalton Gomez bagiye gutandukana, hazamutse amakuru mashya yerekeye urukundo rushya, rufitanye isano na Ethan Slater n'umugore we Lilly Jay.

Ariana Grande aravugwaho gusenya urugo rwa mugenzi we

Slater ni umwe mu bakinana na Grande muri firime “Wicked”, kandi amakuru aheruka yerekana ko bombi batangiye gukururana bya hato na hato.

Ibi byatumye umugore wa Slater, Lilly Jay, atungurwa cyane, nyuma yogutandukana mu buryo butunguranye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amakuru amwe avuga ko bombi batandukanye kubera agakungu ka  Grande na Ethan, kuko nta kindi kintu kibi cyari hagati yabo.”

Bivugwa ko Gomez yasuye Grande ahafatirwaga amashusho ya  “Wicked” i Londres mu minsi ishize, agerageza kuzahura umubano wabo, ariko biba iby'ubusa.

Umugore wa Ethan Slater yatunguwe no kumva amakuru y'urukundo rw'umugabo we na Ariana Grande 

Nyamara ku rundi ruhande, Grande na Ethan basuranaga ubutitsa, ari na byo byatumye benshi bamushinja gutandukanya uyu mukinnnyi wa firime n’umugore we, cyane ko bivugwa ko agakungu kabo atari aka vuba aha.