APR FC yavuze ku byo iregwa na Kiyovu Sports

APR FC yavuze ku byo iregwa na Kiyovu Sports

 Jan 29, 2023 - 11:52

Nyuma y'uko Kiyovu Sports yareze APR FC iyishinjwa gukinisha umukinnyi wagurishijwe mu yindi kipe, umuvugizi wa APR FC yatanze amashirakinyoma kuri icyo kirego.

Nyuma y'uko Kiyovu Sports ireze APR FC ko yakinishije Byiringiro Lague kandi yaramaze kwerekanwa n'ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden, APR FC nayo yagize icyo ibivugaho.

Umuvugizi wa APR FC Tony Kabanda yatangarije Igihe ko Byiringiro Lague atararekurwa n'ikipe ya APR FC n'ubwo yamaze kumvikana na Sandvikens, bikaba bitamubuza gukinira APR FC mu gihe agihari.

Sandvikens IF iherutse kwifashisha imbuha nkoranyambaga zayo itangaza Lague nk’umukinnyi wa yo mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere.

Nubwo iyi kipe yamaze kumvikana na APR FC bakagura uyu mukinnyi, amakuru avuga ko Transfer ye imukura muri APR FC imujyana muri Sweden itarakorwa ari na yo mpamvu yakinnye uyu mukino, ikindi ni uko isoko ryafunzwe ku bakinnyi binjira muri shampiyona y’u Rwanda atari abayisohokamo.

Byiringiro Lague akomeje guteza impagarara