APR FC yagaragaje umunyamahanga wa gatanu

APR FC yagaragaje umunyamahanga wa gatanu

 Jul 10, 2023 - 03:46

Ikipe ya APR FC ikomeje gutitiza isoko yasinyishije umukinnyi wa gatanu w'umunyamahanga.

Abarundi Nshimiyimana Ismael Pitchou na Ndikumana Danny, umugande Thadeo Lwanga, ndetse n'umunya-Congo Brazaville Pavelh Ndzila nibo bakinnyi bane b'abanyamahanga APR FC yari imaze kwemeza ko yamaze gusinyisha.

Mu gitondo cyo kuro uyu wa Mbere nibwo iyi kipe y'ingabo z'igihugi yemeje undi munyamahanga yamaze gusinyisha, ariwe rutahizamu w'umunya-Nigeria witwa Victor Mbaoma.

Uyu musore w'imyaka 27 wakiniraga ikipe ya Katsinda United, yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri APR FC, akaba ari mu bakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w'imikino haba muri shampiyona no muri CAF Champions League.

Uyu musore yanyuze mu makipe akomeye y'iwabo muri Nigeria arimo nk'ikipe ya Enyimba FC, Remo Stars FC ndetse akaba yaranakiniye MC Alger yo muri Algeria.

Mbaoma yamaze gusinya muri APR FC