Iyi ni intambara yatangiye gututumba kuva mu mpera z'ukwezi kwa Mata 2024, aho aba bombi bagendaga bibasirana mu ndirimbo zitandukanye.
Byaje gusa n'aho bituje ubwo Kendrick Lamar yashyiraga hanze indirimbo 'Not Like Us' yumvikanamo amagambo akomeye yibasira Drake, kuva ubwo Drake yahise yituriza ntiyongera kugira indi ndirimbo ashyira hanze asubiza Kendrick Lamar.
Iyi ndirimbo nubwo yumvikanamo amagambo akakaye ndetse bamwe bakaba barayiteye imijugujugu, ariko ntibyayibujije gukundwa ku rwego mpuzamahanga kuri ubu ikaba yaramaze no kwemererwa kuzahatana mu bihembo bya Grammy bizatangwa umwaka utaha muri Gashyantare 2025.
Gusa uku gukundwa kwayo ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki nk'uko imibare ibigaragaza, Drake we ntabibona nk'urukundo rwa nyarwo abantu bayikunze.
Kuri ubu Drake n'Umunyamategeko we kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, bamaze kugeza ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Manhattan ruherereye i New York arega imbuga zacuruje iyi ndirimbo.
Drake arashinja imbuga zicuruza umuziki za Spotify na Universal Music Group zose zisanzwe zimucururiza umuziki, avuga ko bahimbye imibare y'abumvise bakanakunda iyi ndirimbo 'Not Like Us' bagamije kumusebya.
Mu mpapuro z'ikirego zabonywe n'ikinyamakuru 'Billboard', Drake yavuze ko izi mbuga yifashishije amarobo (robots) bongera imibare y'imihimbano igaragaza ko iyi ndirimbo yumviswe ikanakundwa ku rwego rudasanzwe nyamara urwo rukundo rutarabayeho.
Yavuze ko kandi bishyuye Radiyo zitandukanye n'abacuruza indirimbo (Disc burners) mu buryo butemewe kugira ngo bakine iyi ndirimbo ku cyane, barusheho kumusebya muri rubanda.
Yakomeje avuga ko kandi bagiye bakoresha ubundi buryo bw'amanyanga byose bigamije kumuharabika no kumwangisha rubanda bifashishije iyi ndirimbo.
Kugeza ubu uruhande rwa Kendrick Lamar ndetse n'abahagarariye izi mbuga, nta kintu baratangaza ku byo bashinjwa niba ari ukuri cyangwa se ari ibinyoma.
