Nyuma yo gutangaza itariki yo gushyingura umukinnyi wa filime wo muri Nigeria Mr. Ibu, umuyobozi washyizweho kugira ngo agenzure ishyingurwa ry’uyu mukinnyi wa filime, Diamond A. JP (Odoziobodo), yasabye leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa muri sinema ko batanga inkunga y’amafaranga yo gushyingura.
Nyuma y’urwandiko rwashyizweho umukono n’abantu batandukanye muri iyo komite barimo Diamond, umunyamabanga Ijele, na Perezida w’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba filime muri Nigeria, Emeka Rollas, yari igamije gusaba inkunga y’amafaranga kugira ngo ifashe kurangiza ishyingurwa rya Mr Ibu nk’uko byari byateganijwe.
Mr Ibu amafaranga yo kumushyingura akomeje kubura
Mr Ibu ku myaka 62, yitabye Imana ku ya 2 Werurwe 2024 ubwo yari ari kwivuriza mu bitaro bya Evercare muri Nigeria, bikaba biteganijwe ko azashyingurwa ku ya 28 Kamena 2024 mu mujyi yavukiyemo wa Amuri, mu gace ka Nkanu gaherereye muri Leta ya Enugu.
Biteganijwe ko gushyingura uyu mukinnyi wa filime bizaba bidasanzwe aho hazaba ibirori by’iminsi 5 bikazatangira ku ya 25 Kamena, ibirori birimo umukino wo kumuha icyubahiro, ku ya 26 Kamena hakazaba ijoro ryo kumwibuka, hacanwa buji hanakinwa udukino dutandukanye.
Ku ya 27 Kamena hazaba umuhango udasanzwe iwabo i Eziokwe Amuri, mu gihe umuhango wo gushyingura uzaba ku ya 28 Kamena naho ibirori bizarangira ku cyumweru tariki ya 30 Kamena aho umuryango uzashimira itorero, inshuti n’abandi bantu bitabiriye ikiriyo.
Mr Ibu abantu benshi bamumenye binyuze muri firime ze nka The Collaborator, My Chop Money n’izindi nyinshi benshi bakunze zirimo Aki na Ukwa.
