Umugandekazi, Sheilah Gashumba akomeje kuba inkuru mu mujyi, nyuma yuko uyu mukobwa w’icyamamare ku matereviziyo aherutse kwigaragaza mu birori byo mu mujyi byiswe “Kampala Style Brunch,” byateguwe na A Bryanz, yambaye imyenda yavugishije banshi cyane.
Sheila Gashumba imyambaro ye ikomeje kumuha amenyo y'abasetsi
Kuba yarahisemo kwambara imyenda ibonerana igaragaza imyenda ye y’imbere, byatumye abantu benshi by’umwihariko muri Uganda, bamunenga bavuga ko agomba kwirinda kuba ikigusha muri rubanda.
Umwe mu bagaragaje impungenge zabo bakanikoma uyu mukobwa, barimo umuvugabutumwa uzwi cyane mu mujyi, Jonathan Nalebo, wanamusabye gukizwa akakira Kristo.
Abanyujije kuri X yahoze yitwa Twitter, yagize ati: “Nongeye gusaba mushiki wanjye Sheilah gushaka agakiza binyuze muri Kristo. Dushobora kugirana ikiganiro mu gihe cyose azaba yiteguye.”
Sheila Gashumba benshi bakomeje kumushinja kuba ikigusha
Ibi bibaye, mu gihe n’ubundi Gashumba yari amaze iminsi yibasirwa n’abatari bake bamushinja kugira uburere buke, bumutera kwambara ubusa ku karubanda.
