Akari ku mutima wa Tricia nyuma yo guhura na Perezida Kagame akabagabira

Akari ku mutima wa Tricia nyuma yo guhura na Perezida Kagame akabagabira

 Jul 15, 2024 - 15:42

Abahanzi batandukanye n’abafasha babo batuye mu mudugudu wa Karumuna ho mu karere ka Bugesera nyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame akanabagabira inka, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bakomeje kugenda bagaragaza imbamutima zabo .

Ni igikorwa cyabaye tariki 14 Nyakanga 2024, ubwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bakiraga abahanzi biganjemo abo muri Kina Music, nk’uko yari yarabisezeranyije umuhanzikazi Butera Knowless ubwo yiyamamarizaga muri aka Karere tariki ya 6 Nyakanga 2024.

Abahanzi barimo Tom Close n’umufasha we Tricia, Ishimwe Clement n’umufasha we Butera Knowless, Platin P, Nel Ngabo, Meddy Saleh n’abandi nyuma yo kuganira na Perezida yaje no kubatembereza mu rwuri rwe, aboneraho no guhita abagabira inka.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bakomeje kugenda bagaragaza imbamutima zo kugabirwa na Paul kagame.

Tricia nawe ni umwe mu bagaragaje ko bishimije guhura no kugabirwa na Perezida Kagame, aboneraho no kumwifuriza umugisha uturuka ku Mana.

Ati “Turabashimiye Nyakubahwa Paul Kagame. Mwaduhaye ubutunzi, muduha urukundo, muduha n’umwanya mu ijuru ryo ku isi. Mwatwandikiye amateka ubuvivi n’ubuvivure buzirahira. Imana y’i Rwanda izahore mu mitima yanyu, ibahe ibyiza byose no kuramba. Muradufite ibihe byose.”