Aho kunywa icyayi cyangwa kawa nywa inzoga! Iyabo Ojo icyamamarekazi cyabaswe na manyinya

Aho kunywa icyayi cyangwa kawa nywa inzoga! Iyabo Ojo icyamamarekazi cyabaswe na manyinya

 Jan 14, 2024 - 11:56

Umwe mu bakinnyikazi ba filime bakomeye muri Nigeria, Iyabo Ojo, yatunguye benshi avuga ko mu gitondo abyukira ku nzoga aho kubyukira ku cyayi nk'abandi.

Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Nigeria, Iyabo Ojo, yatangaje ko akunda inzoga nk'ifunguro rya mu gitondo kuruta icyayi cyangwa ikawa,  bisanzwe bizwi ko ari byo bikoreshwa kuri iryo funguro.

Iyabo Ojo yovugiye ko akunda kunywa byeri cyane.

Ojo ibyo yabivugiye  mu kiganiro aherutse gukorana AY Makun ku rubuga rwa YouTube, Ojo yasobanuye ko afite utubari tubiri mu nzu ye kubera gukunda inzoga.

Yaragize ati: “Iyo maze gukanguka, ikintu cya mbere nkora ni ukunywa amazi. Ntabwo ndi umufana wa kawa cyangwa icyayi. Ndi umudamu ukunda inzoga.

Ati: “Nkunda Whisky, Brandy na Azul. Kandi nkunda byeri, Goldberg. Ndi umuntu winzoga, nkunda kunywa byeri cyane. Niyo mpamvu ubona mfite utubari tubiri."

Ojo yatangaje kandi ko aramutse agiye gukina filime y’urukundo n’undi mukinnyi, yaba Richard Mofe-Damijo.

Aho abandi banywa icyayi cyangwa Kawa, Ojo we yinywera inzoga!

Kuri iyi ngingo yagize ati: "Bibaye  ngomba ko nkina filime y'urukundo n’undi mukinnyi was hano iwacu, yaba RMD. Nakundaga RMD cyane. Iyo firime rero nayikonana na RMD cyangwa se Ramsey Nouah.”

Uyu mugore yongeyeho ko RMD, Ramsey Nouah, n'umukinnyi w’Umunyamerika, Denzel Washington ari bo byamamare byamutwaye umutima.