Adele arifuza cyane kubyara umukobwa

Adele arifuza cyane kubyara umukobwa

 May 21, 2024 - 17:11

Umuhanzikazi w'Umwongereza , Adele, nyuma yo gutangaza ko yifuza gukurikiza umuhungu Angelo, yahishuye ko yifuza bikomeye kubyara umwana w'umukobwa.

Umuhanzi w'Umwongereza, Adele, yahishuye neza ko ubu yiteguye gushinga urugo n’umukunzi we Rich Paul, kandi yongera kugaragaza ko mu gihe yagira amahirwe yo kubyara, yifuza ko ya yabyara umukobwa.

Ubwo yari mu gitaramo cye mu mpera z'icyumweru gishize, Adele yahishuriye abafana be ko mu gihe azaba arangije ibitaramo bye muri Amerika, yifuza kubyara umukobwa kubera ko asanzwe afite umuhungu witwa Angelo yabyaranye n'uwahoze ari umukunzi we Simon Konecki.

Adele arifuza gukurikiza umuhungu we Angelo 

Si ubwa mbere Adele agaragaza ko yifuza kubyara undi mwana, kuko no muri Kanama umwaka ushize mu gitaramo yakoreraga i Las Vegas yari yavuze ko na bwo yifuza kubyara umwana wa kabiri.

Umubano wa Adele na Paul watangiye mu ntangiriro za 2021, mu gihe mu mpera za 2023 Adele yemeje ko yashakanye na Rich mu birori by’urwenya byari byateguwe n’inshuyi ye Alan Carr.