Umuhanzi akaba n’umugabo w’umuhanzikazi Simi, Adekunle Gold yatangaje ko afite uburwayi bwa Sickle Cell, ndetse avuga ko ari uburwayi amaranye igihe kirekire.
Urubuga rwa CCN rwasobanuye ko uyu muhanzi yahisemo kutaryumaho ndetse yiyemeza kidahisha iyi ndwara kuko yagiye ihitana ubuzima bw'abantu benshi ku isi.
Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara, Adekunle Gold yatangaje ko ateganya gushinga ikigo cyitwa 'Adekunle Gold Foundation' kizagira uruhare mu gufasha abana barwaye indwara ya Sickle Cell muri Afurika.
