Mu gihe Rihanna ari umwe mu byamamare bikunze gucana umucyo mu birori bya Met Gala kubera imyambarire idasanzwe, mu ijoro ryakeye benshi batunguwe no kutabona uyu muhanzikazi mu birori by'uyu mwaka.
Rihanna ntabwo yigeze agaragara mu birori bya Met Gala mu ijoro ryakeye
Icyakora, amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yasibye kubera ibicurane yakuye mu birori bya Formula 1 yari yitabiriye mu mpera z'icyumweru gishize.
Irindi zina rikomeye ritagaragaye muri Met Gala y'uyu mwaka, ni Beyonce n'umuraperi akaba n'umugabo we Jay-Z.
N'ubwo Beyonce aheruka kugaragara muri Met Gala muri 2016, gusa ni rimwe mu mazina aba ategerejwe buri mwaka muri ibi birori, icyakora amakuru y'ikinyamakuru Page Six avuga ko uyu muryango ushobora kuza kugaragara muri after-party y'ibi birori.
Taylor Swift ntabwo yigeze agaragara mu birori bya Met Gala mu ijoro ryakeye
Irindi zina ritakirengagizwa, ni Taylor Swift. N'ubwo kimwe na Beyonce Taylor Swift na we aheruka kwitabira Met Gala muri 2016, gusa na we aba ahanzwe amaso na benshi muri ibi birori.
Gusa amakuru avuga ko uyu mwaka atitabiriye Met Gala kubera ko arimo kwitegura tour ye yise "Eras Tour " ku mugabane w'Uburayi, ibitaramo bigomba gutangira ku wa Kane w'icyi cyumweru i Paris.
Beyonce uyu mwaka ntabwo yagaragaye muri Met Gala
Icyakora si aba gusa, kuko andi mazina akomeye nk'umukinnyi wa filime Jared Leto, umuhanzi w'Umwongereza Harry Styles, ndetse n'umukinnyi wa filime Ben Affleck n'ubwo umugore we Jennifer Lopez we yagaragaye muri ibi birori, we ntabwo yigeze akandagira aho ibirori byaberaga.
