Umuririmbyikazi w'umunyamerika Taylor Alison Swift uzwi nka Taylor Swift, akomeje gushyirwaho igitutu n'abana be bamusaba gutambutsa ubutumwa bwo gusaba Israel ihagarika intambara muri Gaza ndetse agasaba ko Palestine iba Igihugu cyigenga.
Abafana b'uyu muhanzi bo muri Burayi aho ari gukorera ibitaramo yise Eras tour, bari kujyana ibyapa byanditseho ko agomba kuvuganira Abanya-Palestine mu bitaramo bye, ibi bikaba byagaragaye mu gitaramo cyabereye i Madrid mu ijoro ryakeye.
Muri iyi minsi Israel ikaba ikomeje gushyirwaho igitutu n'amahanga nyuma y'uko ikomeje kwica abasivile mu mugi wa Rafah wo muri Gaza, ibyatumye Ibihugu byinshi byemeza ko Palestine ikwiye kuba Igihugu cyigenga na Israel igahagarika intambara.
Israel yatangiye kwamaganwa nyuma y'uko mu minsi mike ishize, igisirikare cyayo cyirwanira mu kirere cyarashe misile muri Rafah ituwe n'impunzi abana n'abagore bagera kuri 45 bahita bitaba Imana. Icyo gihe ibyamamare binyuranye byarahagurutse bisaba ko Israel irekera aho, ibituma Taylor Swift nawe asabwa kubikora.
Intambara ya Israel na Hamas, ikaba yaratangiye mu Ukwakira 2023 ubwo Hamas yagabaga ibitero muri Israel, abarenga igihumbi bakwicwa, Israel nayo igahita itangiza intambara, imaze kwivugana abarenga ibihumbi 35 ku basivire.

Taylor Swift arasabwa kuvuganira Abanya-Palestine
