Mu minsi yashize, wiyitaga gafotozi mu gihugu cya Nigeria witwa Abu Salami, yari yazonze umuhanzi Davido by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, aho yabwiraga isi yise ko uyu muhanzi amurimo ideni yanze kumwishyura.
Davido amaze iminsi atorohewe n'abantu bamushinja kuba karyamyenda
Uretse kuba uyu mugabo yarashyize Davido ku karubanda, yanamwise umutindi, gusa uyu muhanzi aryumaho yanga kugira icyo amusubiza.
Amakuru aturuka muri Nigeria, avuga ko noneho ubu Davido yamaze kugeza mu mategeko uyu mugabo, ikirenzeho akaba ari no mu maboko ya polisi.
Abu Salami yarezwe na Davido umushinja kumwandagaza ku mbuga koranyambaga, kwigana isinya ye, no kumusiga urubwa, amushinja ibinyoma.
Tubibutse ko Abu Salami yari ya wiye isi yose ko Davido amurimo akayabo ka miliyo 218, yanze kumwishyura. Yavuga ko hari umushinga ishuri rye ry’umupira ryari rifitanye na Davido, nyamara yamara kumwishyura uyu muhanzi akigendera muti wa mperezayo.
Davido yamaze kugeza mu mategeko umugabo wamushinjaga kumwambura miliyoni 2018
Icyakora, uyu mugabo wari wanarahiye ko azageza Davido mu nkiko, amakuru avuga ko ubu acumbikiwe ku biro bya polisi, cyane ngo ko yamaze kwemera ko yahimbye isinya ya Davido.
