Abagore ba Mr Ibu bagarutse ku mibanire yabo na we

Abagore ba Mr Ibu bagarutse ku mibanire yabo na we

 Jun 28, 2024 - 19:04

Mu gihe umukinnyi wa filime, Mr Ibu yashyingurwaga, abagore bagarutse ku mubano wabo n'uyu mugabo mbere na na nyuma yo kurwara.

Abagore bombi b’umukinnyi wa filime nyakwigendera Mr Ibu, Ifeyinwa Okafor na Stella-Maris Okafor bitabiriye umuhango wo gushyingura umugabo wabo nubwo bari batacanaga mu gihe kirekire.

Nk’uko ikinyamakuru BBC kibitangaza, ngo abo bagore bavuze ku bihe banyuranyemo na Mr Ibu aho Ifeyinwa Okafor yavuze ko yashakanye na Bwana Ibu kandi ko nabyaranye umwana wa mbere mu 1994 maze bagatandukana mu 1997 ubwo yibaruka umuhungu witwa Onyebuchi. Daniel.

Byongeye kandi, yasobanuye neza ko atari abanye neza na Mr Ibu, ariko nyuma yo kurwara igihe kirekire, yaramuhamagaye akamusaba imbabazi.

Ku ruhande rw’umugore wa gatatu, Stella-Maris Okafor, avuga ko kuva umugabo we yapfa, yarakariye abana be batatu kubera ibiyo barimo gukora kuva se amaze gupfa.

Twabibutsa ko ubwo cya uburwayi bw Mr Ibu bwakomerega asaba ubufasha rubanda kugira ngo abone amafaranga yo kwivuza, bamwe mubana be batawe muri yombi na polisi bakekwaho kwiba amafaranga yari yatanze ngo avuze se.