Polisi y’Ubudage yasabye abafana b’ikipe y’igihugu y’Abomgereza kunywa urumogi aho kunywa inzoga mu irushanwa rya Euro 2024, yatangiye mu munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena.
Abayobozi bemeza ko kunywa urumogi byatuma abafana batuza, bikanagabanya akaga ko gukora urugomo rwaterwa no kunywa inzoga nyinshi.
Uyu mwanzuro udasanzwe uje nyuma yo guhagarika inzoga zikomeye ku mukino ugomba guhuza Serbia n’Ubwongereza ku munsi w’ejo ku Cyumweru, nyuma y’aho bigaragaye ko ari umukino ushobora guteza akaga gakomeye kubera amateka y’urugomo azwi ku bafana b’aya makipe yombi.
