Nyuma yuko akurikiranyweho ibyaha bibiri, harimo kimwe cy’urugomo kuri umwe mu bakozi bo mu itsinda rye “ASAP Relli” akoresheje imbunda, umuraperi Asap Rocky yahakanye ibyo aregwa byose avuga ko ari umwere.
A$AP Rocky n'abahagarariye bahakanye ibyo aregwa
Byongeye kandi, uwunganira A$AP, Joe Tacopia, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, na we yasobanuye ko uyu muraperi, akaba n’umugabo w’umuhanzikazi Rihanna ari umwere, kandi ko bitazatinda kugaragara.
Bavuga ko uru rugomo A$AP Rocky ashinjwa rwabaye ku ya 6 Ugushyingo 2021, hanze ya hoteri ya 'W', muri Hollywood.
