Umuraperi 50 Cent ubu ntabwo arimo kuvugwago rumwe, nyuma yo kongera kwibasira umuraperi mugenzi we Puff Daddy cyangwa se P. Diddy.
50 Cent avuga ko mu bitaramo bya P. Diddy hasa n'ahabera ubutinganyi
Uyu muraperi, utunganya imiziki(producer) akaba n'umukinnyi wa firime, yongeye kwatsa umuriro hagati ye na P. Diddy, nyuma yo kuvuga impamvu ituma atitabira ibirori bitegurwa n'uyu mugabo bikunze kuba ari white parties, cyangwa ibirori byitabirwa n'abambaye ibara ry'umweru gusa.
Uyu muraperi ubu urimo gukora ibitaramo mu Burayi, ubwo yari muri Norway, yabwiye abafana be ko impamvu nyamukuru atitabira ibirori bya P. Diddy, ari ukubera ko hari amahano menshi abiberamo.
Mu mashusho magufi yagaragaye ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, 50 Cent agaragara avuga ko muri ibi birori haberamo amahano, kuko usanga abasore barimo gukorakora bagenzi babo.
Yagize ati: Dore impamvu nta birori na bimwe bya Puff Daddy njya nitabira, tekereza kuba uri ahantu kumva insoresore zirimo kuguhobera ziguturutse imbere n'ibyuma? Ese ibyo ni byo mwita ibirori?"
Si ubwa mbere 50 Cent avuga amagambo nk'aya kuri P. Diddy, kuko yigeze gushyira kuri Instagram ifoto y'abasore batatu bahoberanye bari mu birori bya white party, maze akandikaho ati:"Dore impamvu ntajya nza mu birori byanyu Puffy(Puff Daddy). Reba ibiberamo!"
P. Diddy avuga ko nta rwango afitanye na 50 Cent, nubwo we akunze kumusebya
Bivugwa ko P. Diddy na 50 Cent basanzwe badacana uwaka, n'ubwo P. Diddy we yagiye abihakana kenshi avuga ko n'ubwo 50 Cent akunze kuvuga aya magambo asa n'umushinja ubutinganyi, nta rundi rwango bafitanye.
