Umuhanzikazi Zuchu, nyuma na nyuma yagize icyo avuga, nyuma y’iminsi mike abarimu babiri bamanuwe mu ntera, nyuma y’amashusho yagiye hanze abana bigishaga, barimo kubyina indirimbo ya Zuchu yitwa “Honey”.
Zuchu yagize icyo avuga ku barimu bamanuwe mu ntera kubera indirimbo ye
Mu ntara ya Songwe abarimu bakuru babiri bigishaga mu mashuri abanza, bamanuwe mu ntera bagirwa abarimu bato, nyuma yuko ayo mashusho agiye hanze abana barimo kubyinira indirimbo ya Zuchu ku ishuri.
Amakuru, avuga ko Minisitiri ushinzwe uburezi muri iyo ntara, ari we wafashe iki kemezo, ashinja aba barimu kwemerera abanyeshuri bayoboye kubyina indirimbo yise ko zidafite umutwe n’ikibuno!
Zuchu yababajwe no kuba abarimu barazize kwemerera abana kubyina indirimbo ye
Ni muri urwo rwego Zuchu na we yagize icyo avuga kuri aya makuru yari yamaze kuba isereri ku mbuga koranyambaga.
Ku murongo wa telefone aganira na Wasafi Fm yagize ati:”Byambabaje cyane, kuko abo barimu bafataga umushahara mwiza none nyuma yo kumanurwa mu ntera n’umushahara wakubiswe hasi!”
Zuchu avuga ko atumva ikibazo kiri mu kuba abana babyina indirimbo ye
Zuchu yashoje avuga ko nta kibazo we abona mu kuba abana bakishima bakoresheje indirimbo ye, kuko nta kibazo kindi ifite.
