Zari yizihije isabukuru y'amavuko y'umugabo we witabye Imana

Zari yizihije isabukuru y'amavuko y'umugabo we witabye Imana

 Dec 14, 2023 - 09:46

Nyuma y'imyaka itari mike umugabo we yitabye Imana, Zari Hassan yizihije isabukuru y'amavuko ya Ivan Ssemwanga, aranamwunamira.

Ku munsi wakabaye isabukuru y’imyaka 46 y’umugabo we nyakwigendera, Ivan Ssemwanga, Zari Hassan yayizihije mu buryo budasanzwe ku munsi wo ku wa Kabiri w’icyi cyumweru.

Ku munsi wakabaye isabukuru y'amavuko, Zari yibutse uwahoze ari umugabo we

Nubwo  Ssemwanga yitabye Imana muri Gicurasi 2017, Zari Hassan yafashe umwanya wo kwibuka ibyo banyuranyemo no kwibuka se w’abana be bakuru batatu.

 Yatangaje imbamutima ze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho ifoto y’uyu mucuruzi ukomoka muri Uganda maze yandikaho ati: “Isabukuru nziza. Ndizera ko abamarayika barimo kuyizihiza hamwe nawe."

Zari na Ivan Ssemwanga bandukanye muri 2013

Ntibyagarukiye aho kandi, kuko uyu mubyeyi w’abana batanu yongeye n’indi foto y’urwibutso, yasohokanye n’uyu mugabo we witabye Imana.
Mu ijambo rye, yashimye kandi yishimira umurage ukomeye wasizwe na nyakwigendera, agaragaza ko yizeye ko azawudigasira. Yanditse ati: “Ibigwi byawe biracyariho. Isabukuru nziza.”

Zari Hassan na nyakwigendera Ssemwanga bashakanye ku mugaragaro imyaka igera kuri ibiri mbere yuko batandukana mu 2013. Bombi babaga kandi bakorera muri Afurika y’Epfo, ndetse babyaranye abana batatu.

Ssemwanga, umwe mu bacuruzi bari bakize muri South Africa, yapfiriye mu bitaro bya Steve Biko Academic muri Pretoria, ku myaka 39 y’amavuko.

Zari na Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu 

Umuhango wo kumuherekeza wabaye ibirori bidasanzwe, byitabiriwe n’abantu bakomeye bo muri Uganda ndetse no hanze yarwo, barimo abahanzi bakomeye nka Jose Chameleone, Bobi Wine, SK Mbuga, na Weasel.

Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Zari Hassan yaje guhita akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz, baje no kubyarana abandi bana babiri.