Zari yahishuye impamvu yahaye ubutumire Diamond na Tanasha Dona

Zari yahishuye impamvu yahaye ubutumire Diamond na Tanasha Dona

 Dec 15, 2023 - 09:14

Umunyemari Zari Hassan yahishyuye ko yatumiye Diamond Platnumz na Tanasha Dona mu birori bye bitegerejwe, mu rwego rwo guhuza umuryango wabo, ariko nanone, ngo ntabwo ari igitekerezo cye.

Umuherwe wo muri Uganda Zari Hassan The Boss Lady wabyaranye n'umuhanzi Diamond Platnumz abana babiri, yatangaje impamvu yatumiye uyu muhanzi hamwe n'undi mugore babyaranye Tanasha Dona mu gitaramo cye 'All White Party' giterejwe kuri uyu wa 16 Ukuboza 2023 i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda.

Zari Hassan, akaba yemeje ko yatumiye aba bombi mu buryo bwo kunga ubumwe mu muryango wabo, ariko kandi, ngo icyo gitekerezo, ni Tanasha Dona wakizanye. Akaba yunzemo ko ubwo bazaba bari kumwe, bazaganira byimbitse ku muryango wabo, bakanavuga ku bana babo.

Zari Hassan aravuga ko impamvu yatumiye Diamond na Tanasha Dona ari mu buryo bwo kunga ubumwe mu muryango wabo

Mu magambo ya Zari ati " Nzaba ndi kumwe n'abantu bange, kuko bazaza. Kizaba ari igitaramo cy'umugisha, kubera ko tuzaganira, kandi buri gihe tuganira ku bana bacu."

Akaba yakomeje yemeza ko hazaba hari n'ibindi byamamare birimo: Pallaso, Slick Stuart, Karole Kasita, Zulitums, ndetse na DJ Lito.

Hagati aho, igitaramo cya All White Party, kikaba ari igitaramo ngarukamwaka gitegurwa n'uyu Zari cyikabera i Kampala cyigahuruza ibyamamare biturutse hirya no hino. Muri uyu mwaka, iki gitaramo cyikaba cyizanabera mu Rwanda.