Zahara nyuma y'igihe yitabye Imana imisoro iracyamukurikirana

Zahara nyuma y'igihe yitabye Imana imisoro iracyamukurikirana

 May 27, 2024 - 19:01

Nyuma y'amezi arenga atandatu umuhanzikazi wo mu gihugu cya Afurika y'Epfo, Zahara, yitabye Imana, abashinzwe imisoro muri icyo gihugu imitungo ye bari kuyigera amajanja.

Ikigo  gishinzwe  imisoro muri Afurika y’Epfo (SARS) kirimo gufata ingamba zikakaye zo kugaruza miliyoni zirenga 213  z’amafaranga y’u Rwanda z’imisoro itarishyuwe, bityo bakaba bashobora guteza cyamunara imitungo y’ingenzi y’umuhanzi ndetse akaba n’umucuranzi wa gitari nyakwigendera Bulelwa Mkutukana, uzwi ku izina rya Zahara.

Zahara ibirego byo kunyereza imisoro bikomeje kumukurikirana n'ubwo amaze iminsi yitabye Imana 

Uyu muhanzi w’icyamamare, uzwi cyane mu ndirimbo yakunzwe cyane ‘Loliwe,’ yitabye Imana ku ya 11 Ukuboza 2023, asize imitungo ikomeje kugenda ihura n’ibibazo by’amafaranga.

Imanza za Zahara no kunyereza imisoro byakunze kuvugwa cyane, aho yajyanywe kenshi mu nkiko ariko akanga  kwitaba.

Nubwo yakunzwe cyane muri muzika, izi manza ze zagaragaje ko hari byinshi bitaro shyashya kuri we iyo bigeze ku mafaranga.

Nyuma gato y’urupfu rwe, SARS ubu amaso ku mitungo ye, ishaka kwiyishyura umwenda munini w’imisoro yabayemo mu myaka yashize.

Zahara imitungo yasize ishobora gutezwa cyamunara 

Uku kuzura umugara kwa SARS kwateje impaka muri Afrika yepfo. Bamwe banenga ikigo cy’imisoro kuba kitari gutuma Zahara aruhukira mu mahoro bavuga ko gukurikirana umwenda nyuma y’urupfu rwe nta shingiro ndetse ari ugukabya.

Icyakora, abandi bavuze ko SARS ikora neza, bashimangira ko umuririmbyi yagiye anyereza imisoro myinshi akiri muzima bityo ingamba zafashwe zifite ishingiro.