Anthony Victor wahoze ari umuyobozi w’ishuri rya Madurai mu Buhinde, ni we waciye agahigo miri Guinness World Record nk’umuntu ufite ubwo ya burebure bwo mu matwi ku isi.
Nk’uko bigaragara ku mbuga za interineti zitandukanye, byavuzwe ko uyu mwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru afite ubwoya buva mu matwi kugeza ku gice cyo hanze bufite santimetero 18.
Bivugwa ko Victor afite aka gahigo adafite uwo bagahanganiye mu myaka irenga 15 kandi kugeza ubu nta muntu n’umwe wigeze ugira ubwoya bwo mu matwi kuva muri 2007 ubwo yacaga Ako gahigo.
