World Cup 2022:Ubuhorandi bwatsinze Leta zunze ubumwe za Amerika bugera muri kimwe cya kane

World Cup 2022:Ubuhorandi bwatsinze Leta zunze ubumwe za Amerika bugera muri kimwe cya kane

 Dec 3, 2022 - 16:15

Ikipe y'igihugu y'Ubuhorandi yatsinze Leta zunze ubumwe za Amerika muri kimwe cya munani bituma iba ikipe ya mbere igeze muri kimwe cya kane cy'Igikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar.

Ni umukino wa mbere wa kimwe cya munani mu gikombe cy'isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar ukaba wabereye kuri Khalifa International Stadium aho wasifuwe n'umunya-Brazil Wilton Sampaio.

Ikipe y'Ubuhorandi yabonye itike ya kimwe cya munani ibaye iya mbere mu itsinda A mu gihe iya Letza zunze ubumwe za Amerika yabaye iya kabiri mu itsinda B aho yaje inyuma y'Ubwongereza.

Ikipe y'Ubuhorandi yaje muri uyu mukino ari ikipe idakina ibintu byinshi dore ko yanaretse abasore ba Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko mu gihe abahorandi bageze imbere y'izamu ubwo buryo babonye bakabubyaza umusaruro.

Abahorandi bazamukanye umupira ku munota wa cumi maze myugariro Denzel Dumfries ahindura umupira mwiza mu rubuga rw'amahina usanga Memphis Depay ahagaze neza, maze uyu rutahizamu wa FC Barcelona ahita atsindira Ubuhorandi igitego cya mbere.

Memphis Depay yagoye cyane Leta zunze ubumwe za Amerika

Abasore ba leta zunze ubumwe za Amerika bahise bongera kurusha Ubuhorandi guhererekanya umupira ariko kubyaza umusaruro uburyo babonaga imbere y'izamu bikabananira.

Ku munota wa 44 mbere y'uko bajya kuruhuka Denzel Dumfries yongeye guhindura umupira mwiza mu rubuga rw'amahina rwa Leta zunze ubumwe za Amerika, maze umupira usanga Daley Blind ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri cy'Ubuhorandi.

Mu gice cya kabiri abasore ba Leta zunze ubumwe za Amerika bakomeje gukina bashaka kwishyura maze ku munota wa 76 Haji Wright wari winjiye mu kibuga asimbuye abasha gutsinda igitego kimwe ku mupira yahawe na Christian Pulisic.

Mu gihe abanyamerika bari bagaruye ikizere bumva ko kwishyura abahorandi bishoboka, Denzel Dumfries wagize umukino mwiza yatsindiye Ubuhorandi igitego cya gatatu, ni nyuma y'umupira yahawe na Daley Blind ku munota wa 81.

Ubuhorandi bwasoje uyu mukino butsinze Leta zunze ubumwe za Amerika maze buhita bugera muri kimwe cya kane, aho iyi kipe itegereje ikipe iratsinda indi hagati ya Australia na Argentine zitana mu mitwe saa 21:00 kuri sitade yitiriwe Ahmed bin Ali.

Ubuhorandi butegereje urokoka hagati ya Australia na Argentine