Wizkid yatanze Noheli

Wizkid yatanze Noheli

 Dec 12, 2023 - 07:23

Umuhanzi Wizkid yatanze Noheli ku bana bo muri Nigeria, mu buryo bwo guha icyubahiro nyina uheruka kwitaba Imana.

Umuririmbyi mpuzamahanga wo muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi ku izina rya Wizkid, yatangaje ko yatanze imfashanyo ya Noheli ku bana bo muri Nigeria batishoboye mu buryo bwo guha icyubahiro nyina uheruka gutabaraka. Uyu muhanzi, akaba yatangaje ko yatanze miliyoni 100 z'ama-Naira. 

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku ruta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 11 Ukuboza 2023, akaba yatangaje ko ayo mafaranga azafasha abana batuye mu gace ka Surulere muri Lagos, aho yavuze ko bazayakoresha bishimira umunsi mukuru wa Noheli.

Wizkid yatanze Noheli ku bana batishoboye muri Nigeria 

Iki gikorwa Wizkid yakoze mu buryo bwo guha icyubahiro mama we Juliana Morayo Balogun, akaba yaratabarutse ku wa 18 Kanama 2023.

Hagati aho, urupfu rwa nyina, rukaba rwaratumye muri iyi minsi yaratangaje ko yahagaritse umuziki mu gihe cy'imyaka iri hagati y'ine n'itanu aho yavuze ko ari mu kiruhuko. 

Ntabwo ari Wizkid utanze ubufasha kubanya-Nigeria mu byamamare, dore ko na Don Jazzy bosi wa Mavin Records yatanze ama-Naira 500,000 yo gufasha abanyeshuri babuze amafaranga y'ishuri. Mu Ukwakira kandi, nabwo yatanze miliyoni 8 ku bantu babiri bari bakeneye ubuvuzi bwihurirwa.