Wizkid yaciye impaka hagati ya Ronaldo na Messi

Wizkid yaciye impaka hagati ya Ronaldo na Messi

 Jun 16, 2023 - 02:38

Umuhanzi Wizkid yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutanga ibisubizo biteza impaka harimo kunywa inzoga no gusenga ndetse n'umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo.

Ayodeji Balogun amazina nyakuri ya Wizkid umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaciye impaka hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi umukinnyi mwiza kuruta undi.

Wizkid ubwo yarimo aganira na Radiyo 'Red Radio,' umunyamakuru yamusabye guhitamo hagati y'abakinnyi ba ruhago babiri umwiza kuruta abandi, ubwo byari hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Wizkid mugusubiza umunyamakuru akaba yamusubije aseka maze ati " Si nkunda kureba ruhago ariko ndatekereza umwiza ari Cristiano Ronaldo."

Wizkid abona Ronaldo ari hejuru ya Messi 

Ntibyarekeye aho kuko yongeye kubazwa umuhanzi mwiza hagati ya Fela Aníkúlápó Kuti ukomoka muri Nigeria n'Umwami wa legga Bob Marley, umwiza kuruta uwundi. Wizkid ntiyatindijemo, ati " Wawuuu umwiza ni Fela Kuti."

Naho kandi abajijwe guhitamo hagati yo ukuba icyamamare no kugira amafaranga. Ati "Nahitamo amafaranga ntabyo kuba umusitari." 

Ubwo yabazwa mu bahanzi kuri ubu barenze akaba yavuze ko Nicki Minaj ari hejuru ya Cardi B.

Mu gusoza ikiganiro yagiranye na Red Radio, Wizkid akaba yavuze ko yahitamo kunywa inzoga kuruta kuba yaba umuntu w'imbere mu idini.