Umwe wenyine utari uw'i Barcelona! Messi yavuze abakinnyi 11 bakinanye barenze abandi

Umwe wenyine utari uw'i Barcelona! Messi yavuze abakinnyi 11 bakinanye barenze abandi

 Apr 18, 2023 - 13:32

Lionel Messi yashyize hanze ikipe y'abakinnyi 11 bakinanye abona ko aribo bakinnyi barenze abandi yakinanye nabo, harimo umukinnyi umwe wenyine utarakinnye muri FC Barcelona.

Ntabwo byatunguye benshi kubona Lionel Messi wamaze 99% y'imyaka ye ya ruhago i Barcelona, akora ikipe y'abakinnyi 11 bakomeye bakinanye nawe bikagaragara ko hafi ya bose ari abaciye muri iyi kipe.

Uyu mugabo wamaze imyaka isaga 17 i Barcelona yakiniye iyi kipe mu bihe yari ikomeye cyane dore ko nta kipe ikomeye yabayeho itatsinze, bityo rero yanakinanaga n'abandi bakinnyi bakomeye mu myaka itandukanye.

Umufaransa Kylian Mbappe niwe mukinnyi wenyine ugaragara muri iyi kipe ya Lionel Messi utarigeze akina muri FC Barcelona, dore ko aba bombi bakinanye imyaka igiye kuba ibiri muri Paris Saint-Germain.

Messi na Mbappe bamaze gukinana imikino itari mike. Messi yahaye imipira myinshi Mbappe yatsinzemo ibitego, ndetse na Kylian Mbappe hari iyo yahaye Lionel Messi yavuyemo ibitego. 

Mbappe niwe wenyine utarakinnye muri Barcelona ugaragara muri iyi kipe(Net-photo)

Messi ntashidikanya ko Kylian Mbappe agomba kugaragara mu ikipe y'abakinnyi 11 bakomeye kurenza abandi bakinanye nawe mu myaka isaga 20 amaze akina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

Lionel Messi yakinanye imyaka myinshi n'umuzamu Victor Valdez ukomoka muri Espagne, ariko ntabwo bimusaba gutekereza cyane ngo yemeze ko muri iyo kipe ye umuzamu ari unudage Marc Andre Ter Stegen ukiri umuzamu wa FC Barcelona kugeza kuri ubu.

Ba myugariro be; iburyo yahashyize umunya-Brazil Dani Alves, ibumoso ahashyira umunya-Espagne Jordi Alba. Mu mutima w'ubwugarizi ni umunya-Espagne Carles Puyol na Xavier Mascherano akaba ariwe munya-Argentine wenyine urimo.

Abo hagati ni umunya-Espagne Xavi uri gutoza ikipe ya FC Barcelona ndetse na Andres Iniesta bakinanyr igihr kinini haba muri FC Barcelona ndetse n'ikipe y'igihugu ya Espagne batwayemo Igikombe cy'isi cya 2010 ndetse n'ibikombe bibiri bya Euro haba 2008 na 2012. Imbere y'aba bombi Messi yemeza ko hagomba kuza nanone umunya-Brazil Ronaldinho wakunzwe na benshi kubera amacenga.

Abataka ni umunya-Brazil Neymar Jr Santos na Luis Suarez ukomoka muri Uruguay; hagati ya 2015 na 2017 aba basore babiri na Lionel Messi bakoze ubusatirizi bwiswe MSN bwari inzozi mbi ku ikipe iyo ariyo yose yabaga igiye guhura na FC Barcelona, kugeza ubwo mu 2017 Neymar yavuyemo akerekeza muri PSG.

Umukinnyi wa 11 ni Kylian Mbappe ukinanye Messi nyuma yo kwerekeza muri PSG mu 2021, tukaba twanabugarutseho ko ariwe wenyine utarakinnye muri FC Barcelona uri muri iyi kipe ya Lionel Messi.

Lionel Messi ari mu mwaka wa nyuma w'amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2023, bikaba bitaramenyekana niba azaguma muri iyi kipe cyangwa azayisohokamo kuko hari andi makipe adasiba kugaragaza ko amwifuza.

Ikipe y'abakinnyi 11 bakomeye bakinanye na Lionel Messi

Umuzamu:Marc Andre Ter Stegen

Ba Myugariro:Dani Alves, Carles Puyol, Xavier Mascherano na Jordi Alba.

Abo hagati:Xavi Hernandez, Andres Iniesta na Ronaldinho.

Ba rutahizamu:Neymar Jr, Luis Suarez na Kylian Mbappe.

Ahazaza ha Messi muri PSG ntiharasobanuka