Umuherwe Bill Gates yubuye impaka hagati ya Davido, Wizkid na Burna Boy

Umuherwe Bill Gates yubuye impaka hagati ya Davido, Wizkid na Burna Boy

 Jun 22, 2023 - 06:40

Impaka Davido yatangije zuko we na Wizkid aribo bahanzi babaye abasitari mbere, umuherwe Bill Gates nawe yazinjiyemo.

Umuherwe w'Umunyamerika Bill Gates yinjiye mu mpaka Umuhanzi Davido yatangije zuko we na Wizkid aribo babaye abasitari mbere y'abarimo Burna Boy na Rema. 

Bill Gates yazinjiyemo nyuma y'uko atangaje ko umukobwa we yamubwiye ko najya muri Nigeria azahura na barimo Burna Boy ariko we akamusubiza ko ubwo ahaheruka yo yabonye Davido na Wizkid.

Bill Gates umukobwa we yamubwiye ko azagira amahirwe yo kubona Rema na Burna Boy najya muri Nigeria 

Bill Gates akaba yaraje muri Nigeria ku wa mbere w'iki Cyumweru aho yahuye na Perezida Bola Tinubu ndetse n'undi muherwe wo muri iki gihugu Aliko Dangote. Akaba yari aje mu bikorwa bye by'ubutabazi. 

Ku bw'ibyo, ubwo yarimo kwitegura kuza muri iki gihugu, umukobwa we Phoebe muto ufite imyaka 20, igihe yamenyaga ko se azaza muri Nigeria yamubwiye ari umunyahirwe ngo kubera ko azahura na Rema ndetse na Burna Boy.

Bill Gates yari azi Davido na Wizkid mbere ya Burna Boy na Rema 

Bill Gates mu magambo ye ati " Ubwo umukobwa wange Phoebe yamenyaga ko ngiye kuza muri Nigeria, yabwiye ko ndi umunyahirwe ngo kuko nzareba Burna Boy ndetse na Rema. Namubwiye ko nzabareba, ariko mubwira ko nibuka ko ubwo mperuka yo nabonye Davido na Wizkid. "

Nyuma y'amagambo y'uyu muherwe, Abanya-Nigeria bongeye gucikamo ibice bamwe bashyigikira Davido, ati" Yarabivuze ko we na Wizkid ari abasitari bakera murabihakana none na Bill Gates arabivuze."

Nyamara rero, ku rundi ruhande abafana ba Burna Boy ntibakozwa iby'uko Umuhanzi wabo ari umusitari mushya. Hagati aho Bill Gates akaba yaherukaga muri Nigeria ku wa 11 Ugushyingo 2013.