Umufana yatewe amabuye ku mbuga nkoranyambaga nyuma gusabiriza kubera Taylor Swift

Umufana yatewe amabuye ku mbuga nkoranyambaga nyuma gusabiriza kubera Taylor Swift

 Jun 13, 2023 - 04:40

Umufana wa Taylor Swift ubu ari kunyangirwa n'imvura y'amagambo, nyuma yo gusabiriza kubera Taylor Swift.

Mu byumweru bike bishize, Taylor Swift yagaratsweho cyane kubera ibitaramo bidasanzwe yagiye akora.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu njyana ya pop yagiye akora ibitaramo hirya no hino muri Reta Zunzubumwe za Amerika na Mexico, ndetse abantu bakaba bari bakubise buzuye bashaka kumva aho uyu muhanzi aririmbira.

Taylor Swift umufana we yasabirije kugira ngo azajye kumureba

Umufana umwe muri Mexico yifuje cyane kubona Swift ku buryo yahisemo gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kumuha amafaranga, kuko nta kazi afite.

Umufana witwa Hazel yaranditse ati: "Muraho nshuti, ndimo gukusanya itike ya Taylor Swift, kuko nta faranga na rimwe mfite cyangwa akazi gahamye, kuko byose nabikoresheje mu bucuruzi bwanjye."

Ati: "Ndabizi ko ari ubucucu kuri benshi, ariko Taylor Swift ni 80 ku ijana by'ubuzima bwanjye. Ni inzozi kuri njye kumubona no guhura na we nkaririmba indirimbo ze. Ndashaka gusohoza inzozi zanjye. Ikibabaje ni uko ntacyo mfite cyo kugurisha cyangwa tombola yamfasha kubona amafaranga.

Ati: “Ndahiye ko nzashimira ubuziraherezo. Mfite isoni, kuko ni ubwa mbere nkoze ibi, ariko byose ni Taylor Swift.”

Ubutumwa bwavuzweho byinshi binyuranye, mu gihe abantu batangiye kumunegura kuba yarasabye amafaranga ku bintu bidakenewe, kandi bitihutirwa mu buzima.

Taylor Swift ntahwemo kwerekwa urukundo n'abafana be

Umuntu umwe yagize ati: "Sinzi ikibabaje cyane, gusabiriza kubera igitaramo cyangwa kuba umuririmbyi ari 80 ku ijana by'ubuzima bwe".

Undi aramusubiza ati: "Nahitamo kujya mu madeni imyaka 10 hamwe na banki kuruta gushira isoni zo gusabiriza amafaranga yo kujya mu gitaramo.”