Ukwibyara gutera ababyeyi imeza! Kanye West akomeje guterwa ishema n'umukobwa we North West

Ukwibyara gutera ababyeyi imeza! Kanye West akomeje guterwa ishema n'umukobwa we North West

 Jan 21, 2025 - 14:23

North West umukobwa wa Kanye West wimyaka 11, akomeje kugaragaza umuhate wo gukora umuzi ndetse n'ubushake bwo gutera ikirenge mu cya se, amwereka ko amukeneye cyane mu ziki we.

Ni nyuma y'uko mu byishimo byinshi, Kanye West abinyujije kuri Instagram ye yavuze uburyo North West akomeje gutuma yongera gukunda umuziki nyuma yo kumusaba kumucurira beats z'indirimbo ziri ku muzingo, bigatuma na we ahita yicurira iz'indirimbo ziri ku muzingo we yise "BULLY".

Kanye West yagize ati:"Uyu mwana muto yatumye nongera gukunda umuziki. Yansabye kumucurira beats, mpitamo gukoresha ASR no gucagagura izo beats nkoresheje amaboko yanjye bwite kugira ngo mufashe ku muzingo we, nanjye bimufasha guhita nkora ku muzingo wanjye, "BULLY."

North West akomoka kuri nyina Kim Kardashian w'icyamamare mu isi y'imideri, gusa we bisa nk'aho yahisemo inzira ya se, umuziki. Ndetse ku myaka ye mike benshi bizera ko ari muzingura w'inganzo ya se ufatwa nk'umwe mu baraperi bakomeye mu isi ya rap.