Abakiristu bo mu itorero rya orotodogisi(Orthodox)muri Ukraine, uyu munsi ku nshuro yabo ya mbere bizihije Noheli ku ya 25 Ukuboza kimwe n'abandi.
Muri Ukraine abo mu idini ya Orthodox bizihije Noheli tariki 25 Ukuboza kimwe n'abandi
Mbere, Ukraine yakoreshaga ingengabihe gakondo “Julian” bari bahuriyeho n’Uburusiya, aho Noheri yizihizwaga ku ya 7 Mutarama.
Gukoresha ingengabihe nshya ya “Gregoria” kimwe n'ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba, ni zimwe mu ngamba zo gukomeza kwigomeka ku igihugu cy’Uburusiya kimaze iminsi kibasumbirije mu ntambara.
Perezida Volodymyr Zelensky muri uyu mwaka yatanze uburenganzira bwo kwiyomora ku matwara yose y'Abarusiya
Muri Nyakanga uyu mwaka, ni bwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahinduye itegeko ryemerera abenegihugu ba Ukraine kwitandukanya n’amatwara y'Uburusiyaa harimo no kwizihiza Noheli muri Mutarama.
Mu butumwa bwa Noheli bwashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo ku Cyumweru nimugoroba, Zelensky yavuze ko Abanya-Ukraine bose ubu ari bamwe.
Yagize ati:"Twese turizihiza Noheli hamwe kiri iyi tariki, nk'umuryango umwe mugari, nk'igihugu kimwe, nk'igihugu cyunze ubumwe.”
Imiryango yongeye kwishimira kwizihiza Noheli ku munsi umwe
Mu murwa mukuru Kyiv, byari ibyishimo gusa ubwo abashakanye Lesia Shestakova, w'umukatorike, na Oleksandr Shestakov, wo muri orotodogisi, bizihizanyaga Noheli hamwe ku nshuro ya mbere.
