UEL:Jose Mourinho yatsindiwe ku mukino wa nyuma

UEL:Jose Mourinho yatsindiwe ku mukino wa nyuma

 Jun 1, 2023 - 01:05

FC Sevilla ifatwa nk'umwami wa Europa League yatsinze AS Roma itozwa na Jose Mourinho nawe uzwi nk'umwami w'imikino ya nyuma.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo umukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2022/2023 wabereye kuri Puskas Arena yo muri Hungary, wasize abanya-Espagne bamwenyura.

Ni FC Sevilla ifite amateka akomeye cyane muri iri rushanwa kuko ari nayo imaze kuritwara kenshi aho yari ifite ibikombe bitandatu, ndetse AS Roma nayo ikaba yari ifite iturufu ikomeye yo kuba ifite Jose Mourinho uzobereye mu gukina imikino ya nyuma.

AS Roma niyo yinjiye mu mukino neza ifungura amazamu ku munota wa 35 ku gitego cyatsinzwe na Paulo Dybala wahawe umupira na Gianluca Mancini.

Ikipe ya Jose Mourinho yahise itangira kurinda ibyagezweho, dore ko ari umutoza usanzwe azwiho kuba inzobere mu mikinire yo kugarira cyane.

Sevilla yishyuye iki gitego ku munota wa 55 ku gitego kitsinzwe na Mancini nyuma y'umupira wari uhinduwe na Jesus Navas, ubundi umukino uba wongeye gusubira bubisi.

Iminota 90 yarangiye nta kipe ibashije kongera kureba mu izamu ry'indi ndetse hongerwaho indi 30 nabyo birananirana, biba ngombwa ko hitabazwa penariti.

Lucas Ocampos niwe wateye penariti ya mbere ya Sevilla arayinjiza, Cristante nawe atera iya AS Roma arayinjiza. Eric Lamera yateye iya kabiri ya Sevilla arayinjiza, Mancini ateye iya kabiri ya Roma arayirata.

Ivan Raktic yateye iya gatatu ya Sevilla arayinjiza, Roger Ibanez atera iya gatatu ya Roma arayihusha. Aha hari hasigaye ko Sevilla yinjiza penariti imwe gusa, yaje guterwa neza na Gonzalo Montiel akayinjiza.

Sevilla yatsinze AS Roma penariti 4-1, ihita yegukana igikombe cya Europa League 2023. Ni ubwa mbere kandi umutoza Jose Mourinho yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mikino ya UEFA.

Yassin Bonou yafashije Sevilla muri penariti

Dybala watsindiye AS Roma yari mu marira

Jose Mourinho yahaye umudari we umufana