UCL:Chelsea yakomeje inzira y'umusaraba ibisa Real Madrid

UCL:Chelsea yakomeje inzira y'umusaraba ibisa Real Madrid

 Apr 18, 2023 - 17:07

Real Madrid yasubiriye Chelsea iyitsindira mu Bwongereza ikatisha itike ya kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League, mu gihe Napoli nayo yananiwe kwishyura AC Milan.

Kuri uyu wa Kabiri niwo wari umunsi wa nyuma kuri Chelsea na Napoli wo gushaka uko zishyura ibitego zatsinzwe mu mukino ubanza, cyangwa AC Milan na Real Madrid zigakomeza inzira igana muri kimwe cya kabiri.

Ku isaa 21:00 i Stamford Bridge nibwo umutariyani Daniele Orsato yari atangije umukino wo kwishyura Chelsea yakiriyemo Real Madrid, aho iyi kipe yo mu Bwongereza yasabwaga ibitego bitari munsi ya bibiri kuko aribyo yatsinzwe mu mukino ubanza.

Koko Chelsea yaje ikina nk'ishaka igitego n'ubwo yari yabanje mu kibuga ba myugariro n'abakinnyi bo hagati mu kibuga gusa, ariko Real Madrid yatatswe n'ubwo kubona igitego kwa Chelsea byagiye bigorana.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid ikina irinda izamu ryayo ariko birayihira bajya kuruhuka Chelsea nta gitego ibonye, abanini bitewe n'umuzamu Thibaut Courtois wakomeje kubera ibamba abasore ba Frank Lampard.

Mu gice cya kabiri bagarutse n'ubundi Chelsea gahunda ikiri kwataka izamu rya Real Madrid, ariko abasore ba Real Madrid igihe bafatiye umupira bakazamuka bihuta.

Ni ko byagenzebku munota wa 58 Rodrygo azamukana umupira yihuta cyane, Chalobah aramuserebeka ariko aamuhusha.Rodrygo yahisa ahereza umupira Vinicius, nawe wawumugaruriye atsinda igitego cya mbere gutyo.

Chelsea yari igiye inyuma ibitego bitatu yakomeje kwataka Real Madrid nayo ikayireka. Ku munota wa 80 abasore ba Real Madrid bongeye kuyikora nk'ibyo bayikoze mbere, nanone Rodrygo atsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Feserico Valverde.

Ibi byatumyeChelsea isezererwa ku giteranyo k'ibitego bine ku busa, Real Madrid ikaba yageze muri kimwe cya kabiri aho itegereje ikipe irava hagati ya Manchester City na Bayern Munich zirakina uyu munsi.

Ku rundi ruhande mu Butariyani naho amakipe abiri yo muri iki gihugu yarimo yesurana. AC Milan yatsinze igitego kimwe mu mukino ubanza, benshi bari biteze ko mu mukino wo kwishyura Napoli iraza gukora akantu igatsinda.

Ni umukino Napoli yaranzwe no kwiharira umupira ariko igenda ihushwa uburyo bukomeye cyane imbere y'izamu. Byashobokaga ko AC Milan ibona igitego ku munota wa 22, ariko penariti iyi kipe yabonye Olivier Giroud yayihushije.

Uyu rutahizamu w'umufaransa yikosoye ku munota wa 43 atsinda igitego cya mbere cya AC Milan ku mupira yahawe na Rafael Leao, bivuze ko basoje igice cya mbere Napoli isabwa ibitego bibiri ngo byibuze banganye.

Napoli yakomeje kwataka AC Milan itayiha amahoro, biyuma ku munota wa 80 ibona penariti ariko Kvicha Kvaratskhelia arayirata. Gusa iyi kipe yakomeje kwataka ibona igitego ku munota wa 90, gitsinzwe na Victor Osimhen ku mupira wari uhinduwe na Raspadori.

AC Milan yahise ikomeza ku giteranyo k'ibitego 2-1, ikaba itegereje ikipe iraza gutambuka hagati ya Inter Milan na Benfica zirakina kuri uyu munsi ku isaa 21:00.

Rodrygo yatsinze ibitego bibiri byayoyoye ikizere cya Chelsea

Leao yatanze umupira wavuyemo igitego cya AC Milan