Uyu mukobwa umaze imyaka itari mike ari inshuti ya se, yavuze ko umubano wabo warushijeho gukomera kuko yamenye ko se afite imico myiza akaba n’umubyayi mwiza.
Ibyo uyu mwana yakoze bashyize akadomo ku nshingano Tyrese yari afite zo kwushyura indezo yavuga ko ari umurengera, ndetse benshi akomeje kuvuga ko byakabereye isomo ababyeyi bameze nka nyina w’uyu mwana, kuko gukoresha abana nk’ibikoresho mu makimbirane y’ababyeyi birashobora kuzana kwicuza iyo abo bana bamenye ukuri.
Tyrese, wahuye n’ibibazo bikomeye birimo kujujubywa mu mategeko na nyina w’uyu mwana,kuri ubu arimo akanyamuneza ni kose aho arimo guhumurizwa no kubaka umubano mwiza n’uyu mukobwa we.
