Tyla yahishuye abahanzi b'ibihe byose kuri we

Tyla yahishuye abahanzi b'ibihe byose kuri we

 Nov 29, 2023 - 08:07

Umuhanzikazi Tyla yatangaje ko Wizkid ari ku rwego rumwe n'abarimo Michael Jackson na Rihanna, ndetse ngo akaba ari na bo bahanzi b'ibihe byose kuri we.

Umuririmbyi wo muri Afurika y'Epfo Tyla Laura Seethal uzwi cyane ku izina rya Tyla, yahishuye abahanzi abona ari ab'ibihe byose mu buzima bwe, urutonde yavuze ko ruyobowe n'umunya-Nigeria Wizkid, aho ari kumwe n'abarimo umunyamerika Michael Jackson.

Umuririmbyi wa 'Water' akaba yatangaje abahanzi beza kuri we mu kiganiro 'Bianca Show'. Umunyamakuru akaba yari amubajije abahanzi batunu kuri we abona ko ari beza, na we ntagushidikanya ahita avuga ko Wizkid ari ku rwego rumwe n'abahanzi bakomeye mu isi barimo: Michael Jackson, Britney Spears, Drake ndetse na Rihanna.

Tyla avuga ko Wizkid ari mu buhanzi b'ibihe byose kuko ngo amaze gukora byinshi 

Kuri Tyla, avuga ko impamvu Wizkid aza kuri uru rutonde, ngo ari uko agifite igihe kirekire cyo gukora umuziki kandi ngo ikirenze kuri ibyo ni uko yagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Afurika.

Mu magambo ya Tyla ati "Abahanzi batanu b'ibihe byose mu buzima bwange, barimo: Michael Jackson, Rihanna, Drake ndetse n'abandi. Nubwo bigoye kuvuga uwa nyuma, kubera ari benshi, ariko navuga Wizkid kuko amaze gukora byinshi kandi aracyakomeza no gukora byinshi."