Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya South Africa, Travor Noah, amaze iminsi itatu yikurikiranya akorera ibitaramo muri 02 Arena mu Bwongereza.
Travor Noah yujuje 02 Arena mu Bwongereza akora amateka
Nkuko amakuru aturuka mu Bwongereza abivuga, no muri icyo gitaramo cyamaze iminsi itatu, byibura abantu ibihumbi 50 bitabiriye icyo gitaramo.
Aciye ku mbuga nkoranyambaga ze Travor Noah yagize ati:”London, ndabashimiye cyane kandi, mbabwije ukuri sinzibagirwa iyi minsi itatu namaranye n’amwe muri 02 Arena.”
Amakuru avuga ko mu bitaramo bitatu Travor Noah yakoze, bibiri muri byo amatike yari yagurishije agashira, bivuze ko yujuje 02 Arena kabiri kikurikiranya.
Travor Noah yujuje 02 Arena kabiri kikurikiranya
Nyuma y’iki gitaramo Travor Noah yaciye agahigo ko kuba ari we muntu wo mu ruganda rw’imyidagaduro ukomoka muri Afurika, ubashije kuzuza 02 Arena ubugira kabiri. 02 Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 20.
