Tom Cruise yatatse Shakira agera no ku mubiri we

Tom Cruise yatatse Shakira agera no ku mubiri we

 Jun 24, 2023 - 09:27

Nyuma yo guhurira i Miami, Shakira na Tom Cruise bagiye bavugwa mu rukundo, ndetse by'umwihariko Tom ntiyahwemye kugaragaza ko akunda uyu mugore ku rwego rwo hejuru.

Kuva Shakira na Tom Cruise bahurira muri Miami GP, ibihuha by’urukundo hagati yabo byagiye bikomeza gukura. Noneho, uyu mukinnyi wa firime nka "Mission Impossible" yagaragaye ashimagiza uyu mugore bigaragara ko yamutwaye umutima.

Tom Cruise yogeye gutakagiza Shakira wamutwaye uruhu n'uruhande

Mu birori bya Formula 1 muri Gicurasi, bombi bagaragaye baganira bishimye  bakurikirana iri siganwa. Nkuko El Mundo abitangaza, ngo uyu mukinnyi yifuzaga cyane gukundana  n’uyu mugore ukomoka muri Colombia.

Nkuko kandi, ikinyamakuru Page Six kibitangaza, ngo Tom Cruise wahoze ari umugabo wa Nicole Kidman, yohereje indabyo uyu muhanzikazi nyuma y’iminsi mike bahuye.

Icyakora, amakuru yegereye uyu muhanzikazi, yo yavugaga ko adashishikajwe no kugira ikindi kintu kirenze ubucuti n’uyu mukinnyi w’icayamamare muri Hollywood.

El Mundo avuga ko nubwo hari ibihuha bivuga ko uyu muhanzikazi akundana na Lewis Hamilton, Tom Cruise atararacika intege burundu, kuko adahwema kumutomagiza.

Nubwo Tom Cruise adahwema kugaragaza ko akunda Shakira, uyu mugore we ntabwo abikozwa

Mu kiganiro n’umunyamakuru Jessica Rodriguez yagize ati: “Ni umuhanga cyane. We n’umuryango we ni abantu beza. Nahoraga nishimira akazi ke. Ni umuntu mwiza cyane, ni umuntu mwiza cyane!”

Ariko Cruise yabihuhuye, ubwo umunyamakuru yamubwiraga ko amabuno ya Shakira atabeshya, yerekeza ku ndirimbo ye yitwa “Hips Don’t Lie”, maze agasubiza atazuyaje ati: “Oya, amabuno ye ntabeshya, ntabwo abeshya rwose.”